Niger: Abahiritse ubutegetsi bihanangirije Ubufaransa kubera impamvu ikomeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-10 11:49:51 Amakuru

Nyuma yuko ku wa 26 Nyakanga 2023, Perezida wa Niger Mohammed Bazoum ahiritswe ku butegetsi ku ngufu hari ibihugu byagiye bibyamagana birimo Ubufaransa bwamenyeshejwe ko butemerewe kuvogera ikirere cy’icyo gihugu.

Aba basirikare babwiye Ubufaransa ko imipaka yose y’igihugu ifunze ko ibikorwa byo gufasha abakora iterabwoba kuva mu gihugu bishobora gukurura akaga.

Ni nyuma y’amashusho yasakaye Col Amadou Abdramane, Umuvugizi w’ingabo zahiritseMohammed Bazoum wahoze ayobora Niger avuga ko Abafaransa baraye bafashije abantu 16 bari bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba gutoroka.

Colonel Amadou Abdramane avuga ko bariya bantu bari barafashwe nyuma y’uko umugambi wabo wo gutera ibisasu ku bice bituriye Niger utahuwe.

Bamwe muri abo bantu bafashwe nyuma y’uko bagabye igitero ku ngabo zirinda Umukuru w’igihugu ziri ahitwa Bourkou Bourkou, aka kakaba ari agace gaturiye ikirombe cya zahabu kinini kiba i Tillaberi.

Colonel Amadou Abdramane yavuze ko indege nini yo mu bwoko bwa Hercule y’ingabo z’Ubufaransa yavogereye ikirere cya Niger kandi izi neza ko gifunze guhera ku Cyumweru taliki 06 Kanama 2023.

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama, Ubufaransa bwahakanye ibyo bushinjwa n’agatsiko ka gisirikare ko muri Niger ko burimo gushaka guteza umutekano mucye muri icyo gihugu.

Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa bifite ibigo bya gisirikare muri Niger, muri gahunda y’ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro yiyitirira Islam, ikorera muri ako karere.

Related Post