Ibya Niger byafashe indi ntera, Amerika yiyemeje ku muhorera

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-12 08:21:21 Amakuru

Nyuma yuko hari ibihugu byagiye binenga basirikare bakuye Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko bazaryozwa ikizaba ku buzima bwe, ubw’umuryango we ndetse n’abagize Guverinoma bose bafunzwe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, rivuga ko Amerika ishyigikiye gahunda ya ECOWAS [Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika] yo gusubizaho ubuyobozi bwemewe n’Itegeko Nshinga.

Amerika iherutse guhagarika inkunga yageneraga Niger muri gahunda zitandukanye nyuma y’uko Perezida Bazoum akuwe ku butegetsi agafungwa.

Ku wa Kane, ECOWAS yemeje gahunda yo kohereza ingabo muri Niger kugira ngo zigire uruhare mu gusubizaho ubutegetsi bwariho mbere.

Ku wa 26 Nyakanga nibwo Perezida wa Niger yahiritswe. Abasirikare bamukuye ku butegetsi bashyigikiwe n’abaturage ariko ECOWAS yari yatanze itariki ntarengwa ya 6 Kanama yo kuba yasubijweho. Aho kubikora, bafunze ikirere banavuga ko biteguye kurengera igihugu mu gihe hagira uwo ariwe wese ugaba igitero.

Related Post