Uganda: Abantu batatu barimo umushoferi baguye mu mpanuka ya Jaguar yaturukaga mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-14 06:57:07 Amakuru

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023, Nibwo imodoka iri mu bwoko bwa Jaguar yaturukaga mu Rwanda yakoze impanuka ipfiramo abantu batatu.

Amakuru avuga ko, iyi mpanuka yabaye yatewe nuko imodoka yari yarenze umuhanda ubwo yari mu gace ka Kajumiro , ku muhanda wa Maddu-Ssembabule wo mu karere ka Gomba.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu batatu baguye mu mpanuka ya bisi y’ikompanyi itwara abagenzi ya Jaguar, yari ivuye mu Rwanda yerekeza muri icyo gihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Umuseke ,galaxyfm yo muri Uganda, Bivuga ko abaguye mu mpanuka ari umushoferi wayo witwa David Asiimwe, n’abandi bantu babiri, abandi umunani barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ushinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Michael Kananura, kuri iki cyumweru yatangaje ko abakomeretse bihutanywe ku kigo nderabuzima, Maddu Health centre III.Ni mu gihe imirambo yo yajyanywe mu buruhukiro bw’iBitaro bya Gomba.

Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko iyi bisi yahise ijyanwa kuri sitasiyo yayo ya Kanoni, kugira ngo ikorererwe  igenzura mu gihe icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, ariko iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba hari abanyarwanda baba baguye cyangwa bakomerekeye muri iyo mpanuka.


Related Post