U Burusiya burashinja Amerika gukora Virusi izagaraguza agati abatuye Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-17 08:47:19 Amakuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iravugwaho gukora ubushakashatsi bugamije kuvumbura virusi ishobora guteza abatuye Isi.

Ibijyanye n’uyu mugambi wa Amerika byatangajwe na Lt Gen Igor Kirillov uyobora ishami rishinzwe ubwirinzi bw’ibitero byifashisha ibinyabutabire n’ibinyabuzima mu Gisirikare cy’u Burusiya.

Lt Gen Igor Kirillov yavuze ko ikigo cyo muri Amerika cyashinzwe muri Nyakanga mu 2023 kigahabwa inshingano zo gukora inyigo zigamije kwirinda no guhangana n’ibyorezo byaba ibizwi n’ibitaramenyekana, kimaze iminsi kiri mu bushakashatsi bugamije gukora virusi nshya ishobora kuzengereza abatuye Isi nk’uko Byagenze kuri COVID-19.

Yavuze ko ku rutonde rwa virusi ziri kwigwaho na Amerika harimo izitera icyorezo cya anthrax, tularemia izwi nk’ibicurane by’urukwavu ndetse n’ubwoko butandukanye bwa ‘coronaviruses’.

Lt Gen Igor Kirillov yakomeje avuga ko iyo Amerika iteje ibyorezo nk’ibi “ibigo byayo bikora imiti usanga bibyungukiramo nk’uko byagenze kuri COVID-19 n’ibicurane by’ibiguruka.”

Uyu mugabo yashinje Amerika kuba ariyo yaba yarakoze Coronavirus kuko mu 2019 mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 gitangira, iki gihugu cyari kimaze iminsi kiyigaho.

Related Post