Malasia: Abantu 10 bapfiriye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-17 17:06:06 Amakuru


Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023, Nibwo mu majyaruguru y’umujyi wa Kuara Lampul muri Malasia habereye impanuka y’indege yahitanye abagenzi bagera 10.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi batandatu nabadereva bayo babiri bahise bahaburira ubuzima.
Bivugwa ko iyi ndege yaturukaga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Langkawi muri kiriya gihugu.

Amakuru atangazwa na CNN dukesha iyi nkuru, avuga ko iyi mpanuka yahise ipfiramo abari bayirimo bose ndetse nabandi bantu babiri bari mu modoka iyi ndege yagiye ikinjiramo hamwe na moto.

Ba nyakwigendera bahise bajyanywa ku bitaro bya Tengku Ampuan biherereye mu mujyi wa Klang kugirango imirambo yabo ikorerwe isuzuma.

Related Post