Kenya: Yitwikishije lisansi nyuma yo gushoberwa n’imibereho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-18 10:54:06 Amakuru

Ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023, Nibwo mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya, umusore yisutseho lisansi iramutwika kubera ubuzima bukomeje guhenda muri iki gihugu.

Uyu musore bivugwa ko yize muri Kaminuza ya Nairobi yitwikiye hafi y’umuhanda uzwi nka Mwembe Tayari rwagati muri Mombasa, ariko ku bw’amahirwe aza gutabarwa atarashiramo umwuka.

Ababonye uyu musore, babwiye The Nation dukesha iyi nkuru ko yari yambaye imyambaro yirabura afite ibendera rya Kenya ubundi ajya muri iri sangano ry’imihanda yimenaho lisansi aritwika.

Abari hafi aho bagerageje kumubuza gushyira mu bikorwa uyu mugambi ariko undi abima amatwi.

Nyuma yo kwishumika, inzego z’ubutabazi zahise zihagera zimuzimya atarashiramo umwuka. Kugeza ubu uyu musore arwariye mu bitaro by’i Mombasa kubera ibikomere by’ubushye yasigaranye.

Uburyo bwo kwigaragambya umuntu yitwika bwamenyekanye cyane mu Majyaruguru ya Afurika ubwo Abarabu bari mu nkundura yo kweguza abayobozi babo. Ni ibikorwa byatumaga imyigaragambyo irushaho gukomera ndetse bigashyira igitutu ku bayobozi.

Uyu musore wo muri Kenya yafashe icyemezo cyo kwitwika mu gihe muri iki gihugu hamaze igihe hari kuba imyigaragambyo y’abaturage bavuga ko ubuzima bugenda burushaho guhenda.

Related Post