U Bwongereza: Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwica impinja

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-18 22:54:03 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, Nibwo mu Bwongereza Urukiko rw’i Manchester  rwahamije umuforomokazi icyaha cyo kwica impinja zirindwi.

Amakuru atandukanye aturuka mu Bwongereza, avuga ko  yishe izindi esheshatu mu bitaro yakoragamo.

Lucy Letby w’imyaka 33 y’amavuko yaburanye uhereye mu Ukwakira umwaka ushize akaba ashinjwa gutera inshinge z’umwuka abo bana bari barwaye cyangwa baravutse igihe kitageze, kubaha amata arenze urugero no kubaroga akoresheje ‘insulin’.

Abacamanza bo mu Rukiko rw’i Manchester bafashe umwanzuro nyuma y’iminsi 22 bajya impaka.

Letby yatawe muri yombi nyuma y’aho abana bapfuye umusubizo mu ishami yakoragamo ryita ku mpinja zifite ibibazo mu Bitaro bya Countess of Chester biherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bwongereza, hagati ya Kamena 2015 na Kamena 2016.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mugore yakoresheje uburyo butandukanye bwo kwicana abana ku buryo bigoye kubona ibimenyetso. We yaburanye ahakana ko nta kibi yigeze akorera abana.

Letby yafashwe inshuro ebyiri arekurwa. Ku ya gatatu mu 2020 yaciriwe urubanza aguma muri gereza.
Mu isaka ryakorewe mu rugo rwe, polisi yabonye inyandiko zo mu bitaro zanditswe n’intoki aho yanditse ati “Ndi umugome, ibi narabikoze.”
Umwunganizi we Barrister Ben Myers, yabwiye urukiko ko umukiliya we yari umunayamurava kandi yakundaga akazi ke.
Yavuze ko urupfu rw’abo bana rwatewe n’intege nke bari bafite harimo no kuba bamwe bavutse igihe kitageze

Related Post