Ubudage: Iperereza rigeze kure ku bakozi ba Kiliziya Gatolika bikekwa ko barebaga Porono

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-20 06:20:13 Amakuru

Nyuma yuko habayeho amagerageza agera ku 1,000 yo kureba ku mbuga za internet zitemewe kurebwa nabakozi ba kiliziya Gatolika muri 2022 hahise batangizwa Iperereza ku bakekwa.

Abihayimana n’abakozi ba arkidiyosezi gatolika ya Cologne mu burengerazuba bw’Ubudage bagerageje gushakisha (browse) amashusho y’imibonano mpuzabitsina (pornography) kuri mudasobwa z’akazi, nkuko byemejwe na Musenyeri mukuru waho.

Musenyeri mukuru wa Cologne, Rainer Maria Woelki, yavuze ko yategetse ko hakorwa iperereza ku babikoze.

Kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina kuri mudasobwa za arkidiyosezi birabujijwe cyane, cyo kimwe no kureba amashusho ku biyobyabwenge no ku bikorwa by’urugomo.

Byinshi muri ibyo bikorwa biteye inkeke byo kuri izo mudasobwa byari bijyanye n’imbuga za internet z’amashusho y’imibonano mpuzabitsina, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Kölner Stadt-Anzeiger.

Hagati aho, urubuga rw’amakuru rwa Kiliziya Gatolika mu Budage, rwitwa Katholisch.de, rwatangaje ko abashinjacyaha ba rubanda barimo gukora iperereza ritandukanye ku mulayiki (umukristu usanzwe) watahuwe muri abo 15 bacyekwa, acyekwaho kugira "amakuru agize icyaha".

Arkidiyosezi ya Cologne yabwiye BBC ko irimo gukorana "byuzuye n’abategetsi ba leta", kandi ko uwo muntu bireba "ntagikora" muri iyo arkidiyosezi.

Aya makuru atangajwe nyuma y’urukurikirane rw’amahano yibasiye iyo arkidiyosezi ya mbere nini mu Budage, ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri.

Raporo yo mu 2021 yasanze hari hari abantu barenga 200 bakoze ihohotera n’abarenga 300 barikorewe - biganjemo abatagejeje ku myaka 14 - hagati y’umwaka wa 1975 na 2018 mu gace arkidiyosezi ya Cologne iherereyemo.

Muri Kamena uyu mwaka, polisi yasatse inyubako y’iyo arkidiyosezi, mu iperereza kuri Karidinali Woelki, ushinjwa kubeshya mu iperereza ku ihohotera ryakozwe na Winfried Pilz, Padiri wari ufite ikigo cyita ku bana. Pilz yapfuye mu 2019.

Arkidiyosezi ya Cologne yavuze ko ibyo Karidinali Woelki ashinjwa bicyeneye kwemezwa cyangwa kugaragazwa ko nta kuri kwabyo.

Related Post