Sudan: Intambara ntikiri iy’abasirikare gusa, imbunda zo mu birindiro zimuriwe mu maduka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-20 19:43:32 Amakuru

Intambara iri kuyogoza Sudani yatangiye muri Mata 2023 yamaze ubwoba abaturage kugera naho basigaye basanga intwaro mu maduka.

Amwe mu moko arimo Imbunda yamamaye cyane, AK 47 na masotera zamaze kuba nyinshi cyane ku isoko mu mijyi irimo intambara muri Sudani, bituma ibiciro bigabanuka cyane, kuko no kuzitunga bitagisaba uruhushya rwa Leta.


Iyi ntambara ihanganishije ingabo za Leta ziyobowe na Gen. Fattah al-Burhan na Rapid Support Forces iyobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo.

Kuva iyi ntambara yagera mu mijyi ya Bahri na Omdurman, imbunda ya AK 47 yahimbwe na Mikhail Kalashnikov isigaye iboneka ku bwinshi kandi ku giciro gito cyane.

Izi mbunda zituruka ku mirambo myinshi y’abasirikare ba Leta igaragara ku mihanda itandukanye mu mijyi irimo intambara n’abandi bafashwe bugwate, imbunda bambuwe zikagurishwa abaturage.

Umwe mu bazicuruza mu buryo butemewe n’amategeko yabwiye BBC ko bitagikeneye kujya mu bice by’Amajyaruguru ya Afurika kuzivanayo.

Imbunda abarwanyi ba RSF bambuye abasirikare baziranguza ku bazigurisha mu buryo bwa magendu.

Uyu mucuruzi avuga ko izibageraho zatangiye kurenga umubare w’abazikeneye, nubwo hakomeza kuboneka abakiliya benshi barimo n’abaturage bafite ubwoba bwo guterwa n’amabandi yitwaje intwaro.

Igiciro cya AK 47 cyagabanutseho 50%, ubu igura amadorali ya Amerika 830, mu gihe masotera zo zahendutse ku rugero rwa 80%. Imwe yaguraga amapawundi yo muri Sudani 800.000 ahwanye n’amadorali ya Amerika 1.330, ariko ubu igeze ku mapawundi ya Sudani 200.000 gusa.

Umugabo w’imyaka 55 ufite abana batandatu yatangaje ko yaguze imbunda ya AK 47 kuko ibyaha byiyongereye cyane birimo no kugaba ibitero ku ngo z’abantu muri Khartoum.

Yagize ati “Bashobora kukugabaho igitero kubera impamvu zitandukanye. Bishobora no kuzavamo intambara ishyamiranyije amoko. Ntiwamenya rero ubwo nibwo bwoba dufite.”

Abacuruza imbunda bahita banigisha uyiguze kuyikoresha ubundi akajya kuyibika iwe agamije kwirindira umutekano.

Aba bacuruzi bavuga ko umubare munini w’izigurwa ari izo mu bwoko bwa masotera (pistol) kuko zitwarika byoroshye kandi zihendutse cyane.

Umucuruzi ati “Icyatumaga masotera zihenda ni uruhushya rwo kuyitunga ariko ntirugikenewe, urayigura ugahita uyikoresha.”

Abazicuruza bavuga ko inyungu yabaye nyinshi kuko n’abazigura babaye benshi ugereranyije n’ibihe byose byabanje.

Related Post