Uwo musaza yafashwe na Polisi akurikiranywe icyaha cy’ubwicanyi nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Edo, Benin City, SP Chidi Nwabuzor.
Gabriel Ahuwa, yavuze ko ashinja umugore we kuba yararyamanaga n’abayobozi bo mu itorero yasengeragamo ariko we yamusaba ko baryama akamuhakanira. Ibyo rero ngo ni byo yatumye agira umujinya yica uwo mugore we bari bafitanye abana barindwi (7).
Nyuma yo gufatwa na Polisi uwo musaza yavuze ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari ari mu rugo Nafashe umuhoro aramutemagura.
Yagize ati, “ Kubera ibyo byose, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nari ndi mu rugo, maze mafata umuhoro ndamutemagura. Nabikoze mbitewe n’umujinya, kubera ko atanyubahaga kandi nshaka ko abantu babimenya.”
Akomeza ati, “ Umugore wanjye ntanyumva, igihe cyose musabye ko turyamana arabyanga. nageze naho mbibwira umuryango wanjye n’umuryango we, ariko ntibashatse kunyumva, bituma akomeza ubuzima yiberagamo, nkajya numva amakuru ko hari abayobozi bo mu itorero aryamana nabo, Uko namusabaga ko turyamana yambwiraga ko arwaye cyangwa ko afite ibibyimba mu nda, ariko nkumva ko hari abandi bagabo aryamana nabo kandi njyewe ntafite amafaranga yo kugura indaya ku muhanda”.
Yakwigendera yasize abana barindwi barimo abahungu batanu n’abakobwa babiri.