U Burusiya: Birakekwa ko Yevgeny Prigozhin wayoboraga Umutwe w’abacanshuro wa Wagner yitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-23 18:25:13 Amakuru

Ku mu goroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, Nibwo Yevgeny Prigozhin wari Umuyobozi w’Umutwe w’abacanshuro wa Wagner yitabye Imana aguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Burusiya.


Uyu mugabo apfuye nyuma y’amezi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri Leta y’u Burusiya ndetse bayitangizaho ibitero nubwo nyuma byaje guhagarara.

Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa mukuru Moscow igana mu mujyi wa St Petersburg, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byabitangaje.

Iyo ndege isanzwe itwara abagenzi biyubashye yari ifite abagenzi barindwi n’abandi batatu bashinzwe gutwara indege.

Indege bivugwa ko yaguye mu gace ka Tver kari mu Majyaruguru ya Moscow.

Prigozhin apfuye nyuma y’iminsi ibiri ashyize hanze amashusho ya mbere amugaragaza, uhereye muri Kamena ubwo we n’umutwe wa Wagner bivumburaga ku butegetsi bwa Vladimir Putin.

Ayo mashusho ye aheruka, yavugaga ko gahunda ikurikiyeho ari ukujya kubohora umugabane wa Afurika.

Uyu mugabo apfuye nyuma y’igihe gito bitangajwe ko Perezida Putin yirukanye Gen Sergei Surovikin wari Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere akaba n’inkoramutima ya Yevgeny Prigozhin

Related Post