The Ben yagarutse ku bihe bya nyuma se yanyuzemo araturika ararira

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-24 05:31:02 Imyidagaduro

Yanditswe na Dushimimana Elias

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, Nibwo abagize umuryango wa The Ben baherekeje bwa nyuma umubyeyi wabo uherutse kwitaba Imana ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023 azize uburwayi.

Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yagarutse ku bihe bitoroshye se yanyuzemo mu minsi ya nyuma byanamuviriyemo kugira agahinda gakabije (depression).

Uyu nyakwigendera se w’umuhanzi The Ben n’umuraperi Green P, Mbonimpa John yitabye Imana azize uburwayi yasezerewe bwa nyuma Kimironko mbere y’uko ashyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.

The Ben yavuze ko se ibikorwa by’ubutwari yakoze ari ntagereranywa. Yashimangiye ko n’imwe mu mico agira abantu bamubwira ko yayikuye kuri se.

Ati "imwe mu mico ngira, abantu benshi bambwira ko nayikuye kuri we, gusabana, kwisanga no guca bugufi, ibyo n’ibyo mbwirwa murabizi ntabwo umuntu yimenya, ariko abamuzi barabizi ko yabigiraga, ikindi yatwigishije ni ugukunda umurimo."

Yakomeje avuga ko mu bihe bya nyuma uyu mubyeyi yanyuze mu bihe bitorohe, yarwanye urugamba rukomeye rwanamuviriyemo gukora icyo atagakwiye gukora kubera agahinda gakabije yahuye nako.

Ati "Umubyeyi wacu mu bihe bye bya nyuma yaje kugira Satani iramutera, Satani yaramugerageje ariko atari we, umutima we turawuzi yari imfura cyane, yababazwaga cyane n’ukuntu Satani yamugerageje, yagize ibihe bikomeye cyane, yabuze abavandimwe be bose, abura ababyeyi be bose bimutera agahinda gakabije (Depression) katumye akora ibintu bitari byiza ariko Papa turagukunda."

Mu buzima bwe ngo yahuye n’impanuka nyinshi ariko ntizamuhitana, ikintu avuga ko ari Imana yabikoze kugira ngo abanze yihane kandi akaba yizera ko se ari mu ijuru.

The Ben kandi yagarutse ku rwibutso afite kuri se kuva akiri umwana ukuntu yakundaga kugaragaza ko akunda nyina, gusa ngo Satani yaje kumutera amubera ikigeragezo, n’abanyamakuru nabo baramugerageza cyane nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati "Rumwe mu rwibutso rwiza mufiteho, kera tukiri abana yigeze kutujyana ahantu njyewe na Eliya (Green P) utari hano, ni ibintu bitangaje benshi batakumva ariko akenshi twajyaga mu Mutara adutwaye njye na Eliya mu kiruhuko kinini."

"Aratubwira ngo ariko mwumvise ukuntu igitoki mama yatetse cyari kiryoshe,ntabwo ushobora kumva ukuntu byanshimishije ni akantu karaho utakumva ariko urukundo rwabo buri kintu cyoe yavuga ga yakundaga kuragaza ukuntu akunda mama, yari umubyeyi mwiza. Bantu b’Imana twange Satani, papa yarageragejwe n’abanyamakuru baramugerageza."

Yahishuye kandi ko impano yo kuririmba ari we ayikomoraho kuko yajyaga akunda gucuranga Gitari (Guitar).

Mbonimpa John wari ufite imyaka 65, yitabye Imana asize umugore we Mbabazi Esther n’abana 6 babyaranye barimo The Ben na Green P.

Related Post