Bruce Melodie na Ariel Ways bashobora guhurira ku rubyiniro na Burna Boy mu bihembo bya Trace Awards

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-24 13:52:41 Imyidagaduro

Yanditswe na Mizero Blaise

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 i Kigali mu Rwanda hazatangwa ibihembo Nyafurika bizwi nka Trace Awards bizahatanirwa nabahanzi 150 bo ku mugabane wa Afurika.

Uyu muhango wo gutanga ibi bihembo uzabera muri BK Arena uzagaragaramo ibyiciro bitandukanye birimo icyiciro cyihariye gihatanamo abahanzi Nyarwanda kirimo Bruce Melodie, Bwiza, Keny Sol, Chris Eazy na Ariel Ways baherutse kwemezwa  ku itariki ya 21 Kanama 2023 mu rwego rwo kuzamura no kwagura umuziki ukorerwa mu Rwanda. 

Naho abahanzi barimo Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania azaba ari kumwe nabandi bahanzi biganjemo abo muri Uganda baza bari mu kiciro  Cyumuziki w’akarere u Rwanda ruherereyemo.

Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangwa kandi akaba ari akarusho ku batuye mu Rwanda cyane ko bazaba bihera ijisho bamwe mu byamamare byo muri Afurika bishobora kuzabataramira birimo abahanzi bo muri Nigeria, Burna Boy na Davido uherutse gutaramira mu Rwagasabo nkuko bivugwa.

Uretse ibi byamamare bimaze kwigarurira imitima yabakunzi ba muzika Nyafurika, biravugwa ko abahanzi barimo Chris Brown na Pitbull bashobora kuzagaragara muri uyu muhango. 

Related Post