Trace Awards: Ariel Wayz na Bwiza biyemeje kugeza muzika Nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-26 08:03:33 Imyidagaduro

Yanditswe na Dushimimana Elias

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, Nibwo i Kigali hafunguwe ku mugaragaro ibirori bya Trace Awards & Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere byagaragayemo Ariel Wayz na Bwiza.

Ni umuhango wahuruje ingeri zitandukanye zirimo abanyamakuru, abahanzi bari baje kwihera ijisho abahanzi batandukanye barimo Abanyarwanda bari guhatana muri Trace Awards n’abandi.

Aya marushanwa arimo ibyiciro 25 bihatanirwa, 22 ni byo byatangiye gutorwamo cyane ko amatora yatangiye ku mugoroba wo ku wa 22 Kanama 2023 mu gihe bitatu bisigaye byo bizagenwa n’ubuyobozi bwa Trace.

Ibi bihembo bizahatanirwa nabahanzi baturuka mu bihugu birenga 30.

Mu cyiciro cy’Abanyarwanda harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bagize urujijo ubwo abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol na Chriss Eazy baburagamo bagahagararirwa na Ariel Wayz na Bwiza babashije kwitabira ubwo hatangizwaga ibihe byo kwishimira ko u Rwanda ruri guhatana ndetse no kuba ibi bihembo bigeye kubera i Kigali hari hitabiriye Bwiza na Ariel Wayz abandi nta wamenye ibyabo.

Yaba Bwiza cyangwa Ariel Wayz bagaragaje ko kujya muri ibi bihembo ari nabyo bakizamuka ari indi ntambwe.

Ariel yagize ati “ Ni iby’agaciro kuba mpatanye na Bruce Melodie nigeze gufasha ku rubyiniro, gusa bigiye gutuma nkora cyane nkanageza kure kandi nkanamenyekanisha umuziki ukorerwa mu Rwanda hirya no hino ku Isi”

Kimwe na mugenzi we Bwiza yavuze ko ari intambwe ikomeye kukuba ari guhangana na Bruce Melodie yafannye kuva kera anaboneraho kwizeza abakunzi be kwegukana kimwe mu bihembo biri gihatanirwa muri iri rushanwa rya Trace Awards.

Muri ‘Trace Awards’ hitezwemo abahanzi bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz ni we uhatanye mu byiciro byinshi.

Uyu muhanzi akaba ahatanye mu cya ‘Best Male’ na ‘Best Music Video’, mu gihe Azawi, Lexivone na Uganda Ghetto Kids nabo bahagarariye Uganda.

Mu gihe Umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane uwa Nigeria ariwo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi birenga 40.

Harimo abahanzi bo muri iki gihugu bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.

Usibye aba bahanzi tuvuze haruguru harimo abo muri Algeria, Angola, Brésil, Cameroon, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d’Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, Ubwami bw’u Bwongereza[UK] na Uganda.

Ibi birori bizabimburirwa n’Iserukiramuco rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Iki gikorwa kigiye kuba ku bufatanye na RDB ibicishije muri Visit Rwanda.

Trace Group yatangije ibi bihembo izaba inizihiza isabukuru y’imyaka 20 ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Trace Group igiye gutangira ibi bihembo mu Rwanda ni ikigo gifite shene za televiziyo zitandukanye zikunzwe na benshi bakunda umuziki ugezweho nka Trace Africa, Trace Muzik, Trace Urban, Trace Gospel, Trace Hits n’izindi.

Trace Group yashinzwe mu 2003 ni ikigo kigari cy’imyidagaduro ku Isi gifite amashami atandukanye hirya no hino ku Isi muri Afurika, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Brésil, muri Caraïbes no mu bihugu biri mu nyanja y’Abahinde.

Related Post