Perezida Évariste Ndayishimiye yagiriye uruzinduko muri DRC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-28 06:23:34 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023, Nibwo Perezida w’igihugu cy’uburundi, Évariste Ndayishimiye yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri rugomba gusiga banashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere, Perezida Évariste Ndayishimiye agirana ibiganiro na Mugenzi we Félix Tshisekedi, bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse bakanaganira ku mutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ahari gukorera ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano no kugerageza kunga ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23.

AGace k’uburasirazuba bwa DRC kari kamaze iminsi yenda kwegera imyaka ibiri kibasiwe n’intambara ihuza ingabo za Leta zifatanije n’indi mitwe yaba ikomoka mu mahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu yibumbiye mu kiswe Wazalendo bahanganye n’inyeshyamba za M23.

Perezida Ndayishimiye yageze ku Kibuga cy’Indege cya N’djili ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Kanama yakirirwa na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa Actualité ngo aba ba Perezida bombi kuri uyu wa Mbere, bazakurikirana amasezerano y’ibihugu bayoboye arimo n’ay’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ingabo z’u Burundi zari zisanzwe ziri ku butaka bwa RD Congo aho zagiyeyo mu bikorwa byo gufasha iki gihugu kugarura umutekano n’amahoro no kuyabungabunga.

Ingabo z’u Burundi zigera mu 1000, ni zimwe mu zoherejwe muri RDC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byemeranyijwe mu masezerano y’i Nairobi n’i Bujumbura, yasinywe hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muri RDC.

Related Post