Christopher yahagurutse i Kigali ajya gukorera ibitaramo muri Amerika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-28 09:50:43 Imyidagaduro

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, Nibwo Christopher yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yerekeje muri Amerika aho agiye gukorera ibitaramo bizazenguruka muri Leta zigera kuri esheshatu.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru Mbere y’uko ahaguruka i Kigali, Christopher yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Hariya haba hari abantu batandukanye, benshi ntabwo baba baherutse kubona dutaramana, nanjye mba nkumbuye kuririmbira abantu banjye tuba tudaherukanye. Iki ni cyo gihe ngo twishimane kandi ndabyizeye.”

Byitezwe ko ku wa 2 Nzeri 2023, Christopher azataramira mu Mujyi wa Portland mu gihe ku wa 9 Nzeri 2023 azaba ataramira mu Mujyi wa Louisville naho ku wa 23 Nzeri 2023 ataramire mu Mujyi wa Phoenix.

Nubwo ibitaramo by’uyu muhanzi bimaze kwemezwa ari bitatu , byitezwe ko hari n’ibindi ari mu biganiro n’abari kubitegura ku buryo ashobora kuzakorerayo bitandatu nubwo amaze kwemeza ibitaramo bitatu.

Related Post