Juno Kizigenza yasinyiye Laboul nshya yitezeho ibitangaza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-30 15:03:24 Imyidagaduro

Yanditswe na DUSHIMIMIMANA Elias

Rurangiranywa muri muzika Nyarwanda wigaruriye abatari bake mu Rwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo, Juno Kizigenza yamaze gusinya muri Label nshya, yitezweho kumufasha kurushaho gukora ibihangano byinshi.

Juno Kizigenza yasinye muri Label ya Huha Record yanasinyishije abandi bahanzi barimo ukizamuka Mpundu France, uri mu bafite impano idasanzwe.

Umujyanama wa Juno Kizigenza, Nando Bernard wemeje inkuru y’isinya rya Juno Kizigenza muri Huha Record, yavuze ko iyi Label izamurikwa ku mugaragaro mu gihe cya vuba.

Iri zina Huha, si rishya; kuko rikunze kumvikana mu ndirimbo z’uyu muhanzi Juno Kizigenza, ari na ryo ryashingiweho mu kwita iyi Label.

Kuri France Mpundu na we watangiranye n’iyi Label ya Huha Record, ni umuhanzikazi utanga icyizere kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.

Juno Kizigenza yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo, Birenze, Urankunda,...

Related Post