Meddy yandikiye ibaruwa The Ben uherutse gupfusha umubyeyi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-31 13:21:40 Imyidagaduro

Kizigenza muri muzika, umuhanzi  Meddy yandikiye ubutumwa bufata mu mugongo mugenzi we Mugisha Benjamin uzwi nkaThe Ben uherutse gupfusha se wamubyaye.

Meddy yanditse ubu butumwa nyuma yuko Se wa The Ben n’umuraperi Green P, witwaga Mbonimpa John wari ufite imyaka 65, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Uyu mubyeyi wari utuye Kicukiro akaba yarazize uburwayi aho bwamufashe mu cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga ariko bikaza kurangira yitabye Imana.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yihanganishije The Ben. Ati "Ndabizi neza ko Imana izahora igucira inzira, komera! Turagukunda.”

Ngabo Medard wamenyekanye ku izina rya Meddy akoresha ku rubyiniro, yavukiye mu Burundi i Bujumbura ku itariki ya 07 Kanama 1989.

Meddy kandi yamenyekaniye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Slowly, Ntawamusimbura, Ngirira Ubuntu,...

Related Post