Inzira n’ibizazane mu rukundo rwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bakoze ubukwe bwazamuye amarangamutima y’ibayamamare-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-02 05:44:24 Imyidagaduro

Yanditswe na Dushimimana Elias

Ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, Nibwo mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid yashyingiranywe na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2017.

Byari ibirori binogeye ijisho byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, Byashimangiye urukundo nyakuri hagati ya Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa wamurwaniye ishyaka mu bihe bitari byoroshye uyu mugabo yanyuzemo mbere yuko bashyingiranywa.

Prince Kid yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.


Mbere yuko ibi birori biba habanje kuba ibyabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, ku wa 31 Kanama 2023 mu muhango wo gusaba no gukwa wabaye nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ni ubukwe butashye nyuma y’amakuru yavuzwe ko bwasubitswe nyuma yaho Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné.

Ibi birori byari bitegerezanyijwe amatsiko na benshi dore ko inkuru y’urukundo rwa Iradukunda na Ishimwe iri mu zagarutsweho cyane mu 2022 mu bakurikira imyidagaduro.

Iradukunda Elsa yamamaye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 maze mu 2022 yongera kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yagaragazaga kurwanira ishyaka Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wari watawe muri yombi.

Prince Kid wari mu bategura Miss Rwanda, yafashwe akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Amafoto:Igihe

Related Post