Urupfu rwa Nyiramana wamamaye muri Seburikoko rwasigiye bamwe ibikomere

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-02 14:02:50 Imyidagaduro

Yanditswe na Dushimimana Elias

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2023, Nibwo hamenyekanye inkuru yincamugongo ivuga ko Nyiramana wamenyekanye muri Seburikoko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Kugeza ubu ntabyinshi biratangazwa ku rupfu Rwa nyakwigendera,Nyakubyara Chantal uzwi nka Nyiramana cyane ko ku ruhande rwabakoranaga nawe batigeze batangaza ubwoko bwindwara yararwaye nubwo bavuze igihombo Cinema nyarwanda igize nyuma yuko atabarutse

atewe no k cyane muri Filime ya Seburikoko, icyakora yanyuze mu zindi zirimo iyitwa ‘I Kigali si ikigoma’.

Mbere yuko nyakwigendera yitaba Imana , yari yatangaje ko yinjiye muri Cinema abifashijwemo na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava cyangwa se Seburikoko.

Yagize ati Ati “Seburikoko yari asanzwe anzi kuko twakinanye muri ‘Zirara zishya’, rero ubwo bampitagamo byaranyoroheye kuko twari dusanzwe tuziranye.”

Umwe mu baturage bakundaga kureba iyi filime ya Seburikoko kuri RTV utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, Mukakamanzi Claudine, mu kiganiro yagiranye na BTN, yavuze ko ubwo bumvaga iyi nkuru mbi babanje kuyishidikanyaho gusa ariko biza kurangira babyemeye bitewe nuko inkuru yari yabaye kimomo byu mwihariko mu itangazamakuru.

Uyu mubyeyi avuga ko kuba uyu mukinnyi kazi wa filimi agiye hakiri kare ari igihombo gikomeye ku bamukurikiraga cyane ko ibyo yavugaga nuko yakinaga byafashije benshi mu myumvire.

Akomeza avuga ko babyeyi bagenzi be bahombye umwarimu mwiza wabafashaga mu buzima akaba yaboneyeho kwihanganisha abo asize.

Ati“ Twabanje kubisuzugura noneho tubyemera aruko tubibonye mu itangazamakuru. Twagombye kuko yadufashaga byinshi”.

Nyakwigendera yitabye Imana asize abana babiri.

Related Post