DRC: Abantu bane barimo Abashinwa bapfiriye mu gitero simusiga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-03 09:12:47 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Imitwe yitwaje intwaro yagabye igitero ku modoka zari zitwaye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Zahabu gihitana abantu bane barimo Abashinwa babiri.

Amakuru ko iki gitero cyagabwe, cyari kigambiriye gutega imodoka enye za Sosiyete ya TSM Mining zari zitwaye amabuye yo mu bwoko bwa Zahabu ziyakuye mu birombe biri hafi y’Umugezi wa Kimbi muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

TSM Mining ni sosiyete yashinzwe mu 2004 n’Ihuriro ry’Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri Canada, MAC, hagamijwe gufasha ibigo byo muri uru rwego gufasha abaturage baturiye ibirombe, nabo ayo ambuye akababyarira amafaranga ariko bigakorwa hatanangijwe ibidukikije.

Umwe mu bayobozi ba Teritwari ya Fizi witwa Sammy Badibanga Kalondji yavuze ko icyo gitero cyakomerekeje abandi bakozi batatu, barimo Umushinwa umwe, umusirikare ndetse n’umukozi wo mu birombe bose bakomoka muri RDC nkuko Al Jazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Uyu muyobozi yavuze ko izo nyeshyamba zagabye igitero zatwaye amwe muri ayo mabuye ya Zahabu, ziyirukankana mu mashyamba, yemeza ko zari ziturutse mu bice bya Maniema.


Related Post