Burkina Faso: Ibyihebe 10 byapfiriye mu gitero cyaguyemo abasirikare n’umupolisi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-03 12:10:30 Amakuru

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2023, Nibwo muri Burkina Faso habaye igitero cy’iterabwoba gihitana abasirikare bane n’umupolisi umwe.

Igisirikare cya Burkina Faso cyavuze ko iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu gace ka Silmiougou, ingabo na polisi bihita bitabara, bica ibyihebe 10 ariko nabo bahatakariza abantu batanu.

Kugeza ubu harakekwa ko iki gitero cyaba cyagabwe n’umutwe w’aba- jihadist, dore ko kuva uyu mwaka watangira bagabye ibitero byaguyemo abasivile, abasirikare n’abapolisi barenga 5000, mu gihe ababarirwa miliyoni ebyiri nabo bavuye mu byabo.

Related Post