The Ben yateguje abakunzi be igitaramo agiye gukorera mu Burundi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-04 11:03:02 Imyidagaduro

Mugisha Benjamin [The Ben] uri mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera i Bujumbura ku wa 1 Ukwakira 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben ubundi ashyiraho akarango k’umutima, ibi byasaga nko kubateguza ko mu minsi iri imbere ahafite umushinga.

The Ben waciye amarenga kuri iki gitaramo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter(X)  yifashishije imitima, yanditse ati “Burundi”.

The Ben  kuva yajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2011 ntarakorera igitaramo mu Burundi.

Uyu muhanzi wigaruriye imitima yabatari bake, agiye gutaramira i Burundi nyuma y’ibindi bitaramo yakoreye mu Rwanda, muri Uganda no muri Kenya.

The Ben uzwi ku izina ryakabyiniriro ka Tyga-B yakunzwe mu ndirimbo Only You, Fine girl, I’m in love, Habibi n’izindi nyinshi zirimo na Why aherutse gukorana na Diamond iri mu zikunzwe cyane ku mugabane wa Afurika.


Related Post