Soudan: Ibihumbi by’abaturage bimaze gutikirira mu ntambara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-04 15:03:16 Amakuru

Intambara itoroshye iri kubera muri Sudani imaze amezi ane ishyamiranyije igisirikare cya Leta n’umutwe  imibare yabaruwe igaragaza ko abantu Ibihumbi bitanu bamaze kuyiburiramo ubuzima.

Kuri iki Cyumweru, hari abandi bantu batanu basize ubuzima mu gitero cy’ibisasu byarashwe ku nyubako iri mu murwa mukuru wa Khartoum.

Imibare y’abahitanywe n’iyi mirwano ishobora kwiyongera, bitewe n’uko abakomeretse ari benshi nubwo kitatangaje umubare wabo nkuko Ikinyamakuru The African News kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ibi bisasu n’ubundi byarashwe ubwo ingabo za Leta zari mu mirwano n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces, bihitana abo bantu batanu b’abasivile, barimo abana babiri.

Ni nyuma y’umunsi umwe gusa abandi 20 bishwe n’ibisasu byarashwe n’indege mu majyepfo y’uyu mujyi wa Khartoum.

Kuva imirwano yatangira ku itariki 15 z’ukwezi kwa Kane k’uyu mwaka, nibura abaturage b’abasivile basaga 5 000 nibo bamaze kuhasiga ubuzima.

Related Post