Mali: Abaturage barenga 60 baguye mu gitero cy’ibyihebe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-08 17:01:38 Amakuru

Ku wa kane tariki ya 07 Nzeri 2023, Nibwo mu gihugu cya Mali abantu 64 barimo abasivili 49 n’abasirikare 15 baguye mu bitero by’ibyihebe .

Ibi bitero birakekwa ko byagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba w’Abajihadi bashamikiye ku mutwe wa al-Qaeda, bikaba ari ibitero bibiri byibasiye Amajyaruguru y’igihuguyiki gihugu.

france24 dukesha iyi nkuru, ivuga koiIgitero kimwe cyagabwe ku bwato bwarimo abagenzi mu mugezi wa Niger, bavaga mu mujyi wa Gao bajya Mopti. Ikindi gitero cyibasiye ibirindiro by’igisirikare cya Mali biri ahitwa Bourem mu karere ka Gao.

Guverinoma ya Mali yashyizeho icyunamo cy’imisi itatu, gitangira kuri uyu wa gatanu mu rwego rwo guha icyubahiro abahitanywe n’iki gitero cy’ibyihebe.

Igisirikare cya Mali cyatangaje ko nacyo cyahise gitangira igikorwa cyo gushakisha aba bagizi ba nabi bari muri iki gitero, kibasha guhitanamo abarwanyi 50.

Iki gitero nicyo gihitanye abantu benshi nyuma y’uko u Bufaransa na Mali bicanye umubano, bakanahagarika ibikorwa bahuriragaho byo kurwanya iterabwoba.

Related Post