Mozambique: Perezida Filipe Nyusi yakoze ibisa nk’igitangaza ababarira ibyihebe byaneshejwe i Cabo Delgado

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-09 13:38:16 Amakuru

Filipe Nyusi, Perezida wa Mozambique yatangaje ko we n’abaturage b’iki gihugu biteguye kongera kwakira muri sosiyete ibyihebe byatsinzwe mu rugamba rw’i Cabo Delgado ariko bikaba bikibunga mu mashyamba yo hirya.

Ibi Perezida Nyusi yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w’Intsinzi, wihizihizwa tariki 7 Nzeri buri mwaka muri Mozambique. Perezida Nyusi yavuze ko kuva ibyihebe byo muri Mozambique byatsindwa urugamba rw’iterabwoba byari birimo, byirirwa bibunga mu mashyamba yo hirya no hino muri Cabo Delgado. Yasabye abari barishoye muri ibi bikorwa by’iterabwoba kumanika intwaro kugira ngo bongere kwakirwa muri sosiyete.

Urugamba rwo kurwanya iterabwoba ryari ryibasiye Intara ya Cabo Delgado, rwagizwemo uruhare n’Ingabo z’iki gihugu, ku bufatanye n’iz’u Rwanda ndetse n’iz’umuryango wa SADC.

Related Post