China: Yakatiwe igifungo cya burundu azira ikintu gikomeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-15 08:53:12 Amakuru

Urukiko rukuru rwo mu Bushinwa rwakatiye igihano cya burundu  John Leung usanzwe ari Umunyamerika ariko  uba muroi Hong Kong ashinjwa ibyaha by’ubutasi yakorerega Washington kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023.

Hejuru yo gukatirwa gufungwa burundu, urukiko rwategetse ko John Leung atanga n’indishyi ya 500,000 yuan ni ukuvuga $71,808.

Umwanzuro wo kumuhanisha iki gifungo wafashwe kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa WeChat rw’Urukiko rwaburanishije uriya Munyamerika.

John Shing-wan Leung w’imyaka  78 y’amavuko yafashwe muri Mata, 2021, afatwa n’Ubugenzacyaha bwo mu Murwa Suzhou bwitwa the National Security Bureau.

Nyuma y’imyaka ibiri afashwe yaburanishijwe akatirwa ibihano byavuzwe haruguru.

Amategeko y’u Bushinwa yerekeye iby’ubutasi aherutse gukazwa, yongerwamo ingingo zirebana n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga bishobora kwibasirwa n’abahanga mu bashaka kwiba amakuru cyangwa kubangamira inzego z’u Bushinwa zikeneye ayo makuru nkuko straitstimes ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ingingo zivuga ku bihano bikubiye muri iri tegeko zivuga ko uhamwe n’ibi byaha ahanishwa igihano kuri hagati icumi y’igifungo n’igifungo cya burundu.

Si Umunyamerika gusa uherutse guhanishwa ibihano biremereye kubera guhamwa n’ibyaha byo gutata Ubushinwa kuko n’Umuyapani wakoreraga ikigo gikora imiti kitwa Astellas Pharma nawe muri Werurwe, 2023 byamubayeho.

Kubera ko u Bushinwa ari igihugu cya kabiri mu bukungu ku isi, gihora gicungira hafi Amerika n’ibindi bihugu bikize kugira ngo hatagira ugica mu rihumye akakiba amakuru gikeneye mu mutekano w’ubukungu bwacyo.

Ku rundi ruhande, amahanga nayo ashinja Ubushinwa kuyiba amakuru mu by’ikoranabuhanga n’umutekano, ibintu Beijing ihakana ishikamye!

Related Post