Maroc: Abishwe n’umutingito begeze ku 2800

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-12 06:03:31 Amakuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nzeri 2023, Nibwo Inzego z’ubutabazi muri Maroc zatangaje ko abahitanywe n’umutingito uheruka kwibasira iki gihugu bamaze kumenyekana bageze ku 2 862, mu gihe abandi 2500 bakomeretse.

Kugeza magingo aya ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu Mujyi wa Marrakesh ndetse no mu bice by’imisozi ya Atlas biri mu hibasiwe cyane.

Kimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bwa Maroc ni ukubona uburyo bw’ubufasha kuko benshi mu basenyewe n’uyu mutingito badafite aho kuba, icyo kurya ndetse n’uburyo bwo kubona ibindi bintu bya ngombwa mu buzima.

Uyu mutingito wibasiye Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu wari uri ku gipimo cya ‘magnitude 6.8’.

Mu rwego rwo guha agaciro ababuriye ubuzima muri uyu mutingito, iki gihugu cyashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu.

Related Post