Yarijije benshi! Umunyamakuru wa Isango Star UMURUNGI Rosine yakoze ubukwe bw’ikitegererezo-AMAFOTO

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-12 10:20:57 Imyidagaduro

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023 mu murenge wa Kigarama akagali ka Bwerankori, Nibwo umunyamakuru, UMURUNGI M.Rosine wamamaye nka Hilson yakoze ubukwe bwasigiye benshi isomo.

Ubu bukwe bwabereye ahazwi nko ku i Rebero, bwashimangiye urukundo rwikitegererezo Umurungi Rosine yakundanye numusore umunyarwanda ariko wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa NDAYISHIMIYE Fiston.

Ku ikubitiro habanje umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero mu busitani bwa Heaven Garden utangira ku isaha ya Satatu za mugitondo.

Noneho ku gicamunsi ku isaha ya saa Munani zuzuye hakurikiraho undi muhango wo Gusezerana Imbere yImana muri Eglise Apastolique pour Reveil Au Rwanda.

Intangiriro yurugendo rwurukundo hagati ya Umurungi M.Rosine Hilson na NDAYISHIMIYE Fiston

Mu kiganiro kigufi BTN iherutse kugirana na nyirubwite, UMURUNGI, yayitangarije urugendo, ubuzima aba bombi banyuranyemo mbere yuko babana nkumugore numugabo guhera muri 2015.

Uyu mugeni mushya yavuze ko imico, imyitwarire ndetse nimibanire uwo yihebeye agira aribyo byatumye bambikana impeta yubudatana ihamya igihembo cyo gukundira mu kuri ntaburyarya.

Akomeza avuga ko umugabo we mbere no mu gihe cyo kurambagizanya, yarangwaga nubwitonzi, gutinya Imana bigendana no kuyisenga.

Ikindi kandi kuba atarajarajaraga mu bakobwa  benshi biri mu byatumye urukundo rwabo rukomera kugeza ubwo wa munsi winzozi wabo ubaye impamo.

Umurungi udahisha urwo akunda NDAYISHIMIYE, yemeza ko bigoye kubona undi mugabo utsimbarara ku kuri muri byose nkawe dore ko anubaha buri wese akanagira umutima wa kimuntu.

Yagize ati NDAYISHIMIYE wanjye Imana ijya kumurema yari yabanje kubona ko ari umucunguzi wubuzima bwanjye. Akinjira mu buzima bwanjye nahise numva impinduka kuko ubuzima bwanjye bwasakiriwe nibyishimo, bwahise bwumva umwimerere wurukundo nyarwo.

Akomeza ati Arangwa nukuri, akunda Imana nabantu kandi ntajya ambangamira, cyane ko anshyigikira muri byose.

Tukwibutse ko ku itariki ya 03 Gashyantare 2023 aribwo Fiston yambitse impeta Rosine amusaba ko yamwemerera kuzamubera umugore w’isezerano.

Noneho ku wa Kane tariki ya 09 Gashyantare 2023 mu murenge wa Muhima habera umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Umurungi na Fiston, wari watumiwemo inshuti z’aba bombi n’ababyeyi ba bo.


Biteganyijwe ko aba bombi bazakora ibirori by’ubukwe muri Kanama uyu mwaka.

Umurungi uzwiho ijwi ryiza, uretse kuba ari inararibonye mu mwuga witangazamakuru asanzwe ari Inararibonye Mu Bujyanama ku bijyanye nUbuzima akaba akorera ku Bitaro bya Muhima biri mu karere ka Nyarugenge.

Umurungi Rosine M.Hilson wakoreye kuri Good Rich Tv mbere yuko ajya gukorera ku Isango Star yavukiye mu Ntara yUburasirazuba mu karere ka Kayonza mu mwaka wa 1993.

Biteganijwe ko nyuma yo kurangiza imishinga ari gukorera mu Rwanda azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomerezayo ubuzima.







Related Post