Libya: Umwuzure umaze guhitana abarenga 5000

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-13 07:30:07 Amakuru

Inzego zitandukanye z’Ubuzima zirimo Minisiteri y’Umutekano muri Libya  zatangaje ko umwuzure umaze kwica abantu barenga 5300 mu gihe abandi ibihumbi 10 baburiwe irengero.

Mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Derna, wangijwe cyane n’ibi biza, hamaze kubarurwa abantu 6000 baburiwe irengero. Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ibintu byabaye ari agahomamunwa.

Muri uwo mujyi, hari uduce twatwawe n’imyuzure burundu.

Ibitaro byo mu Mujyi wa Derna ntabwo bigifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi kuko n’uburuhukiro bwabyo bwuzuye burundu.

Related Post