Inzego zitandukanye z’Ubuzima zirimo Minisiteri y’Umutekano muri Libya zatangaje ko umwuzure umaze kwica abantu barenga 5300 mu gihe abandi ibihumbi 10 baburiwe irengero.
Mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Derna, wangijwe cyane n’ibi biza, hamaze kubarurwa abantu 6000 baburiwe irengero. Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ibintu byabaye ari agahomamunwa.
Muri uwo mujyi, hari uduce twatwawe n’imyuzure burundu.
Ibitaro byo mu Mujyi wa Derna ntabwo bigifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi kuko n’uburuhukiro bwabyo bwuzuye burundu.