MTV Video Music Awards: Taylor Swift yakusanyije ibihembo hafi ya byose, Shakira ntiyatahira aho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-13 11:38:33 Imyidagaduro

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, Nibwo muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiwe ibihembo bya MTV Video Music Awards  byigaruriwe n’Umuhanzikazi Taylor Swift.

Uyu muhango wo gutanga ibi bihembo wasize abahanzi Taylor Swift agaragaje urwego ntisukirwa bitewe nuko yahize abandi nyuma yo kwegukana ibihembo icyenda, birimo icy’amashusho y’indirimbo y’umwaka yahawe kubera iyo yise ‘Anti Hero’. Iyi ni na yo yamuhesheje igihembo cy’indirimbo y’umwaka.

Yegukanye kandi igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ndetse n’icy’igitaramo cyabaye cyiza mu mpeshyi ndetse album ye ‘Midnights’ iba iy’umwaka.

Umuhanzi mwiza ukizamuka yabaye Nice Spice, Itsinda ryiza ry’Umwaka ryabaye Black Pink, indirimbo nziza y’impeshyi yabaye ‘Seven’ ya Jung Kook yafatanyije na Latto.

Ku rundi ruhande indirimbo nziza yahuriweho n’abahanzi yabaye ‘TQG’ ya Karol G afatanyije na Shakira. ‘Super Freaky girl’ ya Nick Minaj yabaye indirimbo nziza ya Hip Hop, iya RNB nziza yabaye Shirt ya SZA.

Indirimo ‘Calm Down’ Rema yasubiranyemo na Selena Gomez ni yo yabaye iya Afrobeat y’umwaka mu gihe Itsinda ryo muri Koreya rya Tomorrow & Together ryabonye igihembo cy’abitwaye neza ku rubyiniro mu 2023.

Related Post