Abaturage batuye mu gihugu cya Maroc barokotse umutingito bakomeje guhura n’ibindi bibazo birimo ihahamuka ryageze no mu bana.
Inzego z’Ubuzima zirimo Minisiteri y’Ubuzima muri Maroc zikomeje gutambutsa ubutumwa butandukanye burimo guhumuriza abahuye n’ingaruka batejwe n’umutingito.
Nyuma yuko uyu mutingito wibasiye iki gihugu, Hari abatangiye gutanga ubufasha butandukanye barimo Christiano Ronaldo watanze Hotel ye yatangiye gucumbikira abasizwe iheru heru.
Hari abatangiye kandi kohereza ubutumwa bufata mu mugongo iki gihugu barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho yihanganishije abaturage n’umwami Mohammed VI.
Vladimir Putin w’Uburusiya, Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky bose bageneye ubutumwa abaturage ba Maroc mu rwego rwo kwifatanya na bo.
Ubwongereza na Israel byiyemeje kuba byafasha Maroc mu bufasha bwose yakenera.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko yatanze amabwiriza yo gufasha abaturage ba Maroc mu bufasha bwose baba bakeneye.
Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, AU na wo wagaragaje ko wumva uburibwe bwatejwe n’ingaruka z’umutingito.
Uyu mutingito wibasiye Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu wari uri ku gipimo cya ‘magnitude 6.8’.
Uyu mutingito wibasiye Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu wari uri ku gipimo cya ‘magnitude 6.8’.