Mali: Abasirikare 5 bapfiriye mu gitero 11 baburirwa irengero

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-19 13:19:54 Amakuru

Ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, nibwo muri Mali, Abasirikare batanu bapfiriye mu gitero cyagabwe nabitwaje intwaro ku nkambi ebyiri za gisirikare.

Ni nyuma yimirwano yabereye mu mujyi ukomeye muri iki gihugu wa Lere uherereye muri teritwari ya Timbuktu mu Majyaruguru yiki gihugu.

Birakekwa ko Umutwe witwaje intwaro wa al-Qaeda usanzwe ugenzura tumwe mu duce twegeranye nuyu mujyi wa Lare waba ariwo uri nyuma yiki gitero nkuko Aljazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umuryango wAbibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri Mali, MINUSMA muri 2022 wagerageje gushyira inkambi za gisirikare ziganjemo Abanye-Mali nyuma yuko imitwe yahidedembyaga bikaviramo abaturage kubura ubuzima.

Kugeza ubu Leta ya Mali ntiratangaza uwaba ari inyuma y’ibyo bikorwa bibi.

Related Post