Ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, nibwo muri Mali, Abasirikare batanu bapfiriye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro ku nkambi ebyiri za gisirikare.
Ni nyuma y’imirwano yabereye mu mujyi ukomeye muri iki gihugu wa Lere uherereye muri teritwari ya Timbuktu mu Majyaruguru yiki gihugu.
Birakekwa ko Umutwe witwaje intwaro wa al-Qaeda usanzwe ugenzura tumwe mu duce twegeranye n’uyu mujyi wa Lare waba ariwo uri nyuma y’iki gitero nkuko Aljazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri Mali, MINUSMA muri 2022 wagerageje gushyira inkambi za gisirikare ziganjemo Abanye-Mali nyuma yuko imitwe yahidedembyaga bikaviramo abaturage kubura ubuzima.
Kugeza ubu Leta ya Mali ntiratangaza uwaba ari inyuma y’ibyo bikorwa bibi.