The Ben yahaye umugore we impano iri mu zihenze ku Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-26 10:51:40 Imyidagaduro

The Ben witegura kujya gukorera ibitaramo bibiri bikomeye mu Mujyi wa Bujumbura,  yahaye umugore we Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover’ mu mpera z’icyumweru gishize.

Aya makuru yamenyekanye ubwo uyu muhanzi yabinyuzaga ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Uwicyeza wishimiye bikomeye iyi modoka yashimiye umugabo we amwibutsa ko amukunda bihebuje.

The Ben ahaye Uwicyeza imodoka mu gihe bitegura kwerekeza i Bujumbura aho bazaba bari kumwe mu bitaramo uyu muhanzi agiye gukorerayo ku wa 30 Nzeri no ku wa 1 Ukwakira 2023 kuri Jardin Public.

Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.

Related Post