Amerika yakuyeho inkunga yahaga Gabon

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-27 11:06:30 Amakuru

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023, Nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika  zatangaje ko zahagaritse inkunga zageneraga Gabon nyuma y’iminsi habaye ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare.


Mu kwezi gushize nibwo igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo wari umaze imyaka 14 ku butegetsi.

Amerika yatangaje ko ibaye ihagaritse inkunga mu gihe igisesengura iby’ifatwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare.

Nubwo inkunga mu bikorwa bimwe na bimwe yahagaritswe, Amerika yavuze ko ambasade yayo n’ibikorwa byayo muri Gabon bigikomeje.

Igisirikare cya Gabon cyahiritse Ali Bongo tariki 30 Kanama uyu mwaka, nyuma y’itangazwa ry’ibyari byavuye mu matora ya Perezida

Related Post