Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Abaturage batuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere akagari ka Runzenze mu mudugudu wa Rusunzu bavuga ko babangamiwe nintambi ziturikirizwa mu kirombe kihaturiye.
Bamwe muri aba baturage biganjemo; ababyeyi batwite, abafite abana bato batangarije BTN ko uru ruganda rwa Union Stone Company Ltd rumaze kugiraho abana ingaruka mbi kuko kuva batangira kuhakorera abana bahise bagira ihahamuka dore ko baba bikanga bavuza induru ngo ibisasu biraje.
Uru ruganda rusya amabuye rukayabyazamo konkasi yifashishwa mu kubaka imihanda, si ubwa mbere rushyirwa mu majwi n’aba baturage ko ruhungabanya ubuzima bwabo ariko ubuyobozi bukabirenza ingohi.
Aba babyeyi kandi banagaragaza impunge zabo bashingiye ku rusaku rw’amafirimbi avuzwa nkuko umwe muri bo avuga ko mu minsi mike ishize, ubwo yari yicaye ku musambi yahungabanye no guhaguruka bikamunanirabitewe nuko yari ananawe nk’umubyeyi wari wabyaye abazwe.
Ati "Guhaguruka ngo mfate umwana wanjye wari waguye igihumure nyuma yuko amabuye yaturitswaga adusanze mu rugo. Igikomere nari mfite cyariyongereye kuko ubutaka nari nicayeho bwari buri gutigita ahandi bwiyasa hafi y’urugo".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere, Hategekimana Sialasi yabwiye BTN TV ko atemeranya n’ibyo aba baturage bavuga kandi ko bakwiye kuzana umuganga akagaragaza niba izo ntambi baturitsa zibagiraho ingaruka mbi noneho bakabona kwimurwa.
Agira ati "Ibyo bavuga si ukuri, Bazazane umuganga agaragaze niba izo ntambi zibagiraho ingaruka natwe tubone aho dushingira tubafasha".
Icyifuzo cyabo nuko bakwimurwa bakajya gutura kure y’uru ruganda rw’Abashinwa kuko bidakozwe hakiri kare ubuzima bwabo bwazajya mu kaga batazabasha kwikuramo.
Ni inkuru ya IRADUKUNDA Jeremie/BTN TV mu karere ka Nyarugenge