Kugeza ubu nttiharamenyekana impamvu y’iyi nkongi yatumye ibice by’iyi nyubako bigwa rugikubita kuko yari yubakishijwe ibikoresho byoroheje.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umukwe n’umugeni babyina mbere y’uko inkongi itangira; ntibizwi niba umukwe n’umugeni na bo bari mu bapfuye.
Rania Waad, wahiye ukuboko yavuze ko ubwo abageni barimo babyina gahoro gahoro, ibishashi by’umuriro byarashwe mu gisenge maze inzu yose ihita itangira gushya.
Minisitiri w’Intebe wa Iraq, yatangaje ko yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose bakita ku bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Guverineri wungirije wa Nineveh, Hassan al-Allaq, yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko 113 ari bo byamenyekanye ko bapfuye mu gihe umuryango Red Crescent wavuze ko ko abapfuye n’abakomeretse bose hamwe ari 450.