DRC: Igisasu kishe umuntu kinakomeretsa abarenga 10

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-29 06:02:53 Amakuru

Ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, Nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nibwo umuntu umwe yishwe n’igisasu.

Ingabo ziki gihugu,  zivuga ko cyarashwe mu buryo bw’impanuka, muri Stade ya Goma ku mugoroba wo .

Uretse uwapfuye hari abandi 11 bivugwa ko bakomeretse nk’uko itangazo ry’igisirikare ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wacyo muri Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, ribivuga.

Rigira riti “Igisasu cya ‘roquette RPG7’ cyari gifitwe n’umusirikare wa FARDC ari mu modoka ya gisirikare cyarashwe mu buryo butagambiriwe nyuma y’aho imodoka yicugushije mu muhanda.”

Abatangabuhamya bavuze ko icyo gisasu cyaguye mu kibuga cy’umupira w’amaguru, abantu 12 barimo abasivile 11 n’umusirikare umwe bagakomereka.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko abakomeretse bajyanywe ku bitaro by’Intara, umwe agahita ahasiga ubuzima.

Related Post