Amerika: Umugabo ukekwaho kwica 2Pac yatawe muri yombi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-30 04:36:54 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, Nibwo Polisi yo muri Las Vegas yatangaje ko yataye muri yombi umugabo ufite aho ahuriye no kwica umuraperi Tupac Shakur nyuma y’imyaka ikabakaba 30.

Uyu muraperi yarasiwe i Las Vegas mu 1996. Imyirondoro y’uwamwishe n’ubu iracyari iyobera. Kuri uyu wa Gatanu Polisi ya Las Vegas yataye muri yombi umugabo ukekwaho urupfu rwe nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byabitangarijwe.

Tupak yapfuye ku myaka 25 ku wa 13 Nzeri 1996, icyumweru kimwe nyuma yo kuraswa inshuro enye ubwo yari mu modoka ye, mu muhanda.

2Pac Shakur yasohoye album ye ya mbere mu 1991. Yagurishije kopi zigera kuri miliyoni 75 ku isi hose. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo California Love, All Eyez On Me na Changes.

Related Post