Misiri: Imfungwa n’abapolisi bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye icyicaro gikuru cya Polisi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-03 07:24:41 Amakuru

Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, Nibwo abantu 38 bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye bikomeye icyicaro gikuru cya Polisi ikorera mujyi wa Ismailia mu gihugu cya Misiri.

Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko nta mpfu zahise zimenyekana ariko iyi nyubako ngo yari yuzuyemo abapolisi mu gihe umuriro watangiraga kwaka. 

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abantu bafungiraniye mu nyubako barira cyane batakira mu madirishya basaba ubutabazi.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Mahmoud Tawfik yategetse ko hakorwa iperereza ndetse n’isuzuma ryihariye ku mutekano.

Inkongi z’umuriro zikunze kwibasira Misiri, kandi serivise z’ubutabazi ntizikunze gutangwa byihuse.

Muri Kanama 2022, inkongi y’umuriro w’amashanyarazi yahitanye abantu 41 bari mu rusengero rwa Cairo, muri Werurwe 2021, abantu 20 bishwe n’inkongi yibasiye uruganda rukora imyenda mu murwa mukuru, mu gihe mu 2020, inkongi ebyiri z’ibitaro zahitanye abantu 14.18 nkuko France 24 ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post