DRC: Col. Mike Mikombe yakatiwe burundu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-03 21:38:44 Amakuru

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye Col. Mike Mikombe igihano cy’igifungo cya burundu, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubwicanyi byibasiye abasivile i Goma mu mpera za Kanama uyu mwaka.


Ku itariki 30 Kanama 2023, ni bwo ingabo za Congo by’umwihariko abashinzwe kurinda Perezida, ziraye mu baturage bari bagiye kwigaragambya bamagana ingabo za Loni (Monusco) zimaze imyaka isaga 20 muri Congo, zirabarasa kugeza ubwo abasaga 50 bahasize ubuzima.

Byakorewe mu gace ka Ndosho gaherereye mu bilometero icumi uvuye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo uzwi nka Grande Barrière.

Mbere y’uko ingabo za Congo zirasa abaturage, bivugwa ko abo baturage bari bateguye kwigaragambya, bari baraye mu rusengero rugendera ku myizerere irimo iya gakondo, ruzwi nka Foi naturelle judaïque et messianique vers les nations.

Abatangabuhamya bavuga ko abasirikare bashinzwe kurinda Perezida babarizwaga i Goma, bazindutse kare cyane urwo rubyiruko rutarajya mu myigaragambyo, bagota urusengero urubyiruko rwari rwarayemo ari naho gushwana kwatangiriye kugeza benshi barashwe.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Mbere ku mugoroba, Col. Mike Mikombe yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ibyo byaha by’ubwicanyi anirukanwa mu gisirikare cya Congo.

Abandi basirikare batatu bo mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu bakatiwe igifungo cy’imyaka 10 na bo bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi.Ni mu gihe abandi babiri barimo Colonel Bawili na Idris Kabamba bagizwe abere.

Related Post