Zimbabwe: Yakatiwe igifungo azira gukurura ubugabo bw’umukunzi we

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-04 05:15:57 Amakuru

Ku wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Nibwo Urukiko rwakatiye igifungo cy'umwaka umwe umukobwa wakoraga mu kabari witwa Senzokuhle Khupe azira gukurura ubugabo bw’umukunzi we.

Amakuru avuga ko intandaro y'ibi byose yatangiye mu ijoro ryo ku ya 25 Nzeri, ubwo  umukunzi wa Khupe yazaga iwe amutunguye maze yinjira mu cyumba cye agera naho akuramo imyenda araryama kandi yamubwiye ko atamushaka bityo akwiriye kugenda.

Biza kugera aho uyu musore atsimbarara ibyasaga nkaho ashobora kuba yarashakaga gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato bituma Khupe ararakara amufata ubugabo arakurura.

Ikinyamakuru Bulawayo24 dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu musore ngo yataye ubwenge aza kubugarura nyuma y’amasaha menshi.

Iki kibazo cyajyanywe mu nkiko ndetse abacamanza ba Plumtree bakatira uyu Khupe igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Umucamanza waciye uru rubanza yaje kurema agatima Khupe ko naramuka yitwaye neza muri gereza azafungwa amezi Atandatu gusa.



Related Post