Mali: Inyeshyamba z'Umutwe wa Tuareg zongeye kwigarurira ikindi kigo cya gisirikare

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-05 12:22:32 Amakuru

Ku wa Gatatu, Nibwo Inyeshyamba z’Aba-Tuareg ziri mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zongeye gufata ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali.

Iki kigo cyahise kiyongera ku bigo bine uyu mutwe wari uherutse gufata.

Mohamed Elmaouloud Ramadane, umuvugizi w’umutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), yatangarije Reuters ko abarwanyi bawo bigaruriye ikigo cy’Ingabo za Mali i Taoussa nyuma y’imirwano. Ntacyo igisirikare cyahise gitangaza

CMA ni ihuriro ry’imitwe yigometse yashinzwe n’abaturage b’Aba-Tuareg bo muri Mali bakunze kubaho bimuka, kuva kera binubira ko leta yabirengagije kandi bashaka ubwigenge bw’akarere k’ubutayu bita Azawad.

CMA yasinyanye amasezerano y’amahoro na guverinoma yabanjirije iriho ndetse n’inyeshyamba zishyigikiye guverinoma mu 2015. Ariko amakimbirane yongeye kugaragara kuva aho ingabo zihiritse ubutegetsi kabiri muri 2020 na 2021, zigatangira gufatanya n’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner Group, zikirukana Ingabo z’u Bufaransa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Igitero cya CMA kuri Taoussa gikurikira ibyagabwe ku bigo bya gisirikare i Bamba, Lere, Dioura na Bourem mu byumweru bishize, byose mu majyaruguru no hagati muri Mali aho impande zombi zishaka kugenzura uturere.

Related Post