DRC: Depite Mwangachuchu Edouard ushinjwa gukorana na M23 yakatiwe urwo gupfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-06 17:15:45 Amakuru

Depite Mwangachuchu Edouard washinjwaga ibyaha by’ubugambanyi no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko yakatiwe urwo gupfa n'Urukiko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mwangachuchu wakunze gushinjwa imikoranire myiza iri hagati ye n’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za Congo (FARDC) mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ibyaha ashinjwa bishingirwa ku mbunda nto n’inini bivugwa ko zabonetse mu birombe bye bya SMB (Société minière de Bisunzu) biherereye i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo, mbere ku birombe bye yari yemerewe abashinzwe umutekano 43, ariko ngo yaje gukoresha Abatutsi 73 bo muri M23, baje no kwiyongera baba 85.

Uyu mugabo kandi ashinjwa gukorana n’u Rwanda mu bucuruzi, aho afite imishinga y’ishoramari.

Ni urubanza rutavuzweho rumwe kuko we yiregura yagaragaje ko imbunda yari atunze zari zizwi ndetse icyemezo cyaratanzwe na Minisiteri y’Umutekano, mu gihe ibyo gukorana na M23 byo abihakana akavuga ko ari ibirego bya politiki.

Uyu mugabo ni umwe mu badepite bari bahagarariye Kivu y’Amajyaruguru mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC. Akomoka mu bavuga Ikinyarwanda bo muri icyo gice, ari nabyo bishingirwaho ashinjwa gukorana na M23 kuko nayo igizwe na benshi mu bavuga Ikinyarwanda.

Related Post