Ni igitero bivugwa ko umuntu umwe yahise yitaba Imana mu gihe abandi 15 bahitanywe.
Amasasu amwe yangije inyubako mu bice bya Ashkelon na Tel Aviv. Urusaku rw’amasasu kandi rwumvikanye mu Mujyi wa Jerusalem, Tel Aviv na Beersheba.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyiteguye intambara nyuma y’iki gitero. Mu itangazo cyashyize hanze rivuga ko “Hamas igomba kwirengera ingaruka z’ibi bikorwa”.
Nyuma y’ibyo bitero, Israel yahise nayo itangira kurasa mu Mujyi wa Gaza.