Afghanistan: Umutingito wahitanye abarenga 2000

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-08 12:09:46 Amakuru

Abantu barenga 2000 ni bo bamaze guhitanwa n’Umutingito ukomeye, ufite igipimo cya 6.3, wibasiye igihugu cya Afghanistan mu Mujyi wa Herat, uri mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Umuyobozi mukuru w’Abatalibani yatangaje ko imibare y’abitabye Imana ishobora kwiyongera, kuko kugeza ubu abandi bantu barenga 9000 ari inkomere.

Ubuyobozi bwa Afghanistan bwatangaje ko uyu mutingito ushobora kuba umwe mu yahitanye abantu benshi mu gihugu, mu myaka 20 ishize.

Suhail Shaheen, umuvugizi w’Abatalibani, yabwiye Al Jazeera ko abantu benshi baburiwe irengero, ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje ngo harebwe uko abagwiriwe n’ibisigazwa by’inzu bakurwamo.

Shaheen yavuze ko hakenewe byihutirwa amahema, ubuvuzi bw’ibanze n’ibiribwa mu duce twibasiwe kurusha utundi, ndetse ahamagarira amahanga, abagiraneza n’imiryango itari iya Leta, gutanga ubufasha bwihutirwa.

Umuvugizi muri Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza, Mullah Janan Sayeeq, yatangaje ko kugeza ubu habaruwe inzu 1,300 zangijwe n’uyu mutingito.

Umujyi wa Herat utuwe n’abarenga miliyoni 1.9, uherereye mu burengerazuba bwa Afghanistan mu bilometero birenga 120 mu burasirazuba bw’umupaka wa Iran. Herat ifatwa kandi nk’umurwa mukuru w’umuco muri icyo gihugu.

Afghanistan ikunze kwibasirwa n’imitingito cyane cyane mu misozi ya Kush, muri Kamena umwaka ushize, intara ya Paktika yibasiwe n’umutingito ufite ubukana bwa 5.9, wahitanye abantu barenga 1.000 abandi babarirwa mu bihumbi icumi ubasiga iheruheru.

Related Post