USA: Prince Harry na Meghan barusimbutse

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-18 07:58:20 Amakuru

Kuwa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023, Nibwo Prince Harry n’umugore we Meghan Markle barokotse impanuka ubwo bari barimo guhunga abanyamakuru bashakaga kubafotora mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bombi bari bagiye gukora impanuka nyuma yo kwirukankanwa muri uyu Mujyi n’abanyamakuru bashakaga kubafotora. Aba banyamakuru babakurikiye amasaha abiri.

Ubwo Harry, Meghan na nyina Doria Ragland abanyamakuru babakurikiraga nyuma yo kuva mu bihembo bya Women of Vision Awards, aho Meghan Markle yari yagiye kwakira igihembo nk’umwe mu mpirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa mu Mujyi wa Manhattan i New York.

Uko bari batatu basohotse ahaberaga iki gikorwa ahagana saa Yine z’ijoro, bajya mu modoka ari nabwo bahise bakurikirwa n’abafotozi [paparazzi] bivugwa ko bari 12 nk’uko PageSix yabitangaje.

Bafashe umwanzuro wo guhita bava mu modoka barimo bajya muri Taxi-Voiture, mu rwego rwo kwirinda gufotorwa. Umwe muri aba bafotozi yagonze imodoka Harry, umugore na nyirabukwe barimo mu gihe undi yari agonze ushinzwe umutekano mu Mujyi wa New York, ku buryo byari bigiye guteza impanuka ikomeye.

Ubwo bari muri Taxi-Voiture bari bahungiyemo, Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry yafataga amashusho y’ibiri kubabaho, kugira ngo azabyifashishe nk’ibimenyetso.

Aba banyamakuru babujijwe gukomeza guteza akavuyo ariko biba iby’ubusa. Harry, Meghan na nyina baracyabarizwa muri New York ndetse ntabwo biramenyekana igihe bazasubirira muri California aho basanzwe babana n’abana babo babiri, barimo umuhungu wabo Prince Archie w’imyaka ine na Princess Lilibet w’umwaka umwe.

Ibi byabaye mu gihe Harry yabwiwe ko atazahabwa abamurinda n’umuryango we, mu gihe akiri mu nkiko ashaka kurindirwa umutekano n’umuryango we.

Harry yambuwe abarinzi mu 2020 ubwo yeguraga ku nshingano yari afite i Bwami, we n’umugore bakajya gutangira ubundi buzima muri Amerika.

Related Post