Uyu munsi mu mateka! Bimwe mu byaranze itariki ya 13 Ukwakira

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-13 15:38:44 Imyidagaduro

Tariki ya 13 ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 79 ngo umwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2010: Muri Chile habaye impanuka mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cy’ahitwa Copiapó. Abakozi bagera kuri 33 bashoboye kurokoka iyi mpanuka nyuma y’iminsi 69 bibera ikuzimu bategereje ubutabazi bw’ababari hejuru.

2016: Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahaye ikaze mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry ubwo biteguraga kugirana ibiganiro ku mihindagurikire y’ikirere no kurinda akayunguruzo k’izuba.

2020 : Bwa mbere mu Rwanda byatangajwe ko hagiye gutangira ubuhinzi bw’urumogi hanyuma rukoherezwa mu mahanga mu nganda zikora imiti. Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yashimangiye ko bitazaha icyuho abarukoresha nk’ikiyobyabwenge.

1961 : Igikomangoma cy’u Burundi Louis Rwagasore waharaniraga ubwigenge bw’icyo gihugu yarishwe.

1962: Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’inyanja ya Pacifique hadutse inkubi y’umuyaga udasanzwe uzwi mu ndimi z’amahanga nka cyclone. Iyi nkubi yasize ihitanye abantu bagera 46.

1972: Indege ya Aeroflot Ilyushin Il-62 yagiriye impanuka hanze y’umurwa mukuru wa Moscow; iyi mpanuka yahitanye abantu 176.

1990: Muri Liban hasojwe intambara ya gisivile izwi mu mateka nka ’Lebanese Civil War’. Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe n’ingabo za Syria mu duce tunyuranye, gituma hahirikwa ku butegetsi Jenerali Michel Aoun wari Perezida wa Libani.

Ni inkuru ya UMUFASHA Fabiola /BTN TV

Related Post