Burundi: Abana bane bapfuye bagwiriwe n'urusengero abagera kuri 15 barakomereka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-16 09:32:58 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023, Nibwo mu Majyepfo y’u Burundi, abantu bane bapfuye bagwiriwe n'urusengero.

Iyi mvura nyinshi yari irimo umuyaga mwinshi, yibasiye ibice bitandukanye yatumye ibikorwa remezo byangirika birimo n'urusengero ruherereye mu gace ka Kiyange mu Ntara ya Makamba, rwagwiriye abana bane bagapfa ndetse  rusigira ibikomere abantu bagera kuri 15.

Amakuru dukesha AFP, avuga ko ba nyakwigendera bari bari kwigira muri uru rusengero, aho bahabwaga amasomo ajyanye n’iyobokamana.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara ya Makamba, Inarukundo Esperance yabwiye AFP ko iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha ya saa moya z’igitondo, ari na bwo umuyaga watangiye kwangiriza ibintu.

Ati “Ni ibiza byangije ibintu byinshi birimo n’Urusengero rw’Aba-Pentecote rwa Kiyange. Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje. Tumaze kuboNa abana bane bapfuye n’abandi 15 bakomeretse.”

Uyu muyobozi yanavuze ko inzego z’ubuyobozi ndetse n’Umuryango Utabara imbabare, Croix Rouge bakomeje ibikorwa by’ubutabazi mu kwirinda ko ibi biza byahitana benshi.

Related Post