Kigali: The Ben ari mu bahanzi bazaririmba mu itangwa ry'Ibihembo bya Trace

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-16 13:15:31 Imyidagaduro

Umuhanzi The Ben wari uherutse kuvugwaho ko ari mu bazatanga Ibihembo mu birori bya Trace awards ku itariki ya 21 Ukwakira 2023, Yamaze kongerwa mu bazasusurutsa abazitabira ibi birori kuri BK Arena.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira abatari bake mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, mu minsi mike ishize byavugwaga ko ari umwe mu bazatanga ibihembo muri Trace Awards, icyakora bivugwa ko hagikomeje ibiganiro hagati ye n’ubuyobozi bwa Trace TV ngo azaririmbe.

Kuri iki Cyumweru ubwo Mugisha Benjamin, The Ben yahuraga n'umuyobozi wa wa Trace TV yahise yongerwa ku rutonde rw’abazaririmba nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Muri ibi birori abakunzi ba The Ben na Diamond bashobora kuzagira amahirwe yo kumva baririmbana indirimbo ' Why' baherutse gukorana.

Ibi bihembo bikomeye ku Mugabane wa Afurika bigiye gutangirwa bwa mbere mu Rwanda, bizagaragaramo abahanzi b’amazina akomeye.

Bihatanyemo abahanzi batandukanye aho mu cyiciro cy’abahanzi bakoze cyane umwaka ushize harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Ikindi cyiciro kibarizwamo Umunyarwanda ni icy’abahanzi bahiga abandi mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri ibi bihembo umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane uwo muri Nigeria ni wo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi.

Harimo abahanzi bo muri iki gihugu bari guhatana mu byiciro birenze kimwe nka Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.

Amatike akomeje kugurishwa ku bifuza kuzajya kwihera ijisho abahanzi bakomeye bategerejwe gutaramira i Kigali.

Itike yo kujya mu bitaramo bizaherekeza iri serukiramuco no gutanga ibihembo mu minsi itatu ibi birori bizaba ni 20.000 Frw, 25.000 Frw na 30.000 Frw.

Kigali: The Ben ari mu bahanzi bazaririmba mu itangwa ry'Ibihembo bya Trace

Related Post